Ukraine yemeje iby’ayo makuru ndetse Minisiteri y’Ingabo muri icyo gihugu ivuga ko ibikorwa byose bya gisirikare byakozwe bikagenda neza ntawe ukomerekejwe.
Yavuze ko mu duce twa Olenivka na Mayak two mu Burengerazuba bwa Crimea umwanzi yahakubitiwe bikomeye n’ubwo amakuru avuga ko drones icyenda zangijwe n’u Burusiya mu gihe 33 zahagaritswe zitageze ku ntego.
Biravugwa ko ibibuga by’indege mu Burusiya byahagaritse ingendo by’agateganyo nubwo iki gihugu ntacyo kirabitangazaho.
Agace ka Crimea u Burusiya bwakomoye kuri Ukraine mu 2014, mbere y’imyaka umunani ngo bushoze intambara kuri Ukraine.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yasabye abaturage gufasha igihugu mu gusigasira no guharanira ubwigenge bwacyo.
Ati “Muri iyi mirwano, buri wese ni ingenzi, kubera ko icyo turwanira ni ikintu cy’ingirakamaro kuri buri umwe.”
Umunsi wo kwizihiza ubwigenge ubaye mu gihe hashize umwaka n’igice Ukraine iri mu ntambara yagabweho n’u Burusiya, ni uwa Gatatu ukomeye mu yizihizwa muri icyo gihugu nyuma ya Pasika na Noheli.
Guverineri w’Intara ya Crimea yamaze gutangaza ko nta bikorwaremezo bya gisivili byangirikiye muri icyo gitero ariko bamaze kwitegura mu gihe haba hagize ibindi bagabwaho na Ukraine.
Kuva Ukraine yatangiza urugamba rwo gusubiza inyuma u Burusiya muri Kamena 2023, ibitero bya drones zayo bikomeje kwiyongera, nko mu cyumweru gishize bwagaragaje ko hari igitero cya drones cyangije inyubako mu Mujyi wa Mosco ndetse abayobozi bagaragaje ko baheruka guhanura drones mu turere twa Mozhaisk na Khimki.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuze ko zigiye gutangira gutoza Abanya-Ukraine kugurutsa indege z’intambara za F-16 Fighter Jet mu Ugushyingo 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!