00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwahaye ubwenegihugu impunzi ya politike yo muri Amerika

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 22 October 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Mbere yahaye ubwenegihugu John Anthony Robles, Umunyamerika wari umaze imyaka hafi 30 ahungiye muri icyo gihugu ku mpamvu za politike.

John Anthony Robles wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahunze mu 1996 ubwo yavugaga ko icyo gihugu gishaka kumuhitana azizwa kuvugana n’abayobozi b’u Burusiya no kugaragaza ibitekerezo bishyigikiye politiki y’u Burusiya.

Nyuma yo guhungira mu Burusiya, yagiye kuba umwarmu ndetse n’umunyamakuru ku kinyamakuru Voice of Russia.

Ni umwe mu banyamahanga bake u Burusiya bwahaye ubwenegihugu, by’umwihariko bigakorwa na Perezida Putin.

Robles yahawe ubwenegihugu ari kumwe n’abandi bantu batandukanye barimo abanyamakuru, abakinnyi n’abandi.

Perezida Putin ni we watanze ubwenegihugu ku barimo Robles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages