Lukashenko yavugiye aya magambo mu nama y’umutekano yabereye i Minsk. Yavuze ko akurikije aho intambara ya Ukraine n’u Burusiya igana, abona nta we uzayitsinda.
Yavuze ko bizarangira hakurikijwe amasezerano ibihugu byombi byari bigiye gusinya muri Werurwe 2022, akaza kuburizwamo na Ukraine kubera inama yagiriwe n’Abanyamerika n’Abanyaburayi, yo kurwana.
Ayo masezerano yasabaga Ukraine kugaragaza ko itazigera yinjira mu muryango w’Ubutabarane wa NATO, hanyuma u Burusiya nabwo bukayizeza ko buzayirindira umutekano.
Lavrov yavuze ko intambara byanze bikunze izabona uyitsinda nubwo atagaragaje uwo ari we.
Bishoboka ko yavugaga igihugu cye kuko aricyo kimaze kwigarurira nibura 20 % by’ubutaka bwa Ukraine, kikaba cyaratangaje ko kizatasubiza ubwo butaka.






Ibitekerezo 0