00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwamaganye abashinja Putin kwica Navalny wamunengaga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 February 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Leta y’u Burusiya yamaganye abarimo abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bashinje Perezida Putin uruhare mu rupfu rwa Alexei Navalny wanengaga ubutegetsi bwe.

Urwego rushinzwe amagereza mu Burusiya rwatangaje ko Navalny yapfuye tariki ya 16 Gashyantare 2024 nyuma yo gufatwa n’isereri ubwo yatemberaga.

Abanyapolitiki bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Navalny, bibutsa ko mu 2020 yigeze kurogwa n’abo bikekwa ko ari abo mu butegetsi bw’iki gihugu kinini ku Isi.

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza we yareruye, agaragaza ko Putin afite uruhare muri uru rupfu.

Yagize ati “Nta washidikanya ko Alexei Navalny yishwe na Vladimir Putin kubera ko yagize umwete wo kutavuga rumwe n’umunyagitugu w’Umurusiya. Putin yiyongereye ububi, asunikira igihugu cye mu mwijima birushijeho.”

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 yabwiye abanyamakuru i Moscow ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuru yateye urupfu rwa Navalny.

Peskov yaboneyeho kwamagana abashinje Putin kugira uruhare muri uru rupfu, agira ati “Dutekereza ko ariya magambo adasukuye adakwiye. Byagorana ko agira icyo atwara Umukuru w’Igihugu cyacu ariko ntaha agaciro abayakoresha.”

Navalny yafungiwe mu Burusiya inshuro nyinshi, akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, guhamagarira abaturage kwitabira ibikorwa by’ubuhezanguni no guharabika Putin. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 15 inshuro zirenga eshatu.

Alexei Navalny yapfiriye muri gereza bitunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages