Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, Maria Zakharova yavuze ko Amerika iri kugerageza guhonyora amategeko ahamye yashyizweho ku rwego mpuzamahanga ikayasimbuza amabwiriza yayo adasobanutse.
Ibi Zakharova yabitangaje ku itariki 6 Mata 2024 nyuma y’uko John Plumb wahoze ari Minisitiri Wungirije w’Umutekano wa Amerika atangarije ko ubufatanye bw’u Burusiya n’u Bushinwa mu guhangana n’ikibazo cyo kohereza intwaro mu kirere ari amayeri yo gushaka inyungu za politiki kuko ngo nta buryo bwo kugenzura niba ibihugu byubahiriza ayo mategeko buhari.
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Amerika irwanya bikomeye ubu bufatanye bw’u Burusiya n’u Bushinwa kuva bwatangira, ikaba ishaka kubyuririraho ngo ishyireho amabwiriza yayo adahwitse agamije kuyifasha kugena umurongo ngenderwaho ku Isi nyamara amategeko mpuzamahanga atubahirijwe.
Mu gihe Amerika itaremererwa gushyiraho ayo mabwiriza izaba ihuriyeho n’u Buyapani, Akanama k'Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kazakora itora mu cyumweru gitaha kuri ayo mabwiriza kemeze niba ibihugu bishobora kugendera ku mabwiriza byishyiriyeho ashamikiye ku matageko mpuzamahanga yo mu 1967 abuzanya kohereza intwaro mu isanzure.
Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka ibitangazamakuru byo muri Amerika byakomeje guhwihwisa ko u Burusiya bufite gahunda yo kohereza ibyogajuru birimo intwaro z’ubwirinzi mu isanzure. Gusa icyo gihe Perezida Vladimir Putin yabyamaganiye kure avuga ko ibyo ari ibirego bidafite ishingiro.





Ibitekerezo 0