Ibi bwabivuze nyuma y’aho ku wa 10 Gicurasi 2025, abakuru b’ibihugu by’i Burayi basabye u Burusiya kwemera guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30 cyangwa bugafatirwa ibihano bikomeye.
Ibihugu bishyigikiye Ukraine birimo u Budage byatangaje ko nibigera tariki 12 Gicurasi u Burusiya butaremera agahenge, buzafatirwa ibihano bishya.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko igihugu cye kitazemera kuganirizwa gishyirwaho igitutu, ati “Nta muntu ugomba kuganiriza u Burusiya nk’aho abuha amabwiriza.”
Peskov yongeyeho ko u Burusiya bwifuza kugera ku gisubizo kirambye binyuze mu biganiro byo mu buryo bwa dipolomasi.
U Burusiya bugaragaza ko bufite impungenge z’uko Ukraine ishobora gukoresha agahenge mu buryo bwo kongera kwisuganya kugira ngo itangire intambara bundi bushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!