Mu itangazo ryasohowe mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi, iyi Minisiteri yatangaje ko drones 96 zarashwe guhera ku cyumweru saa mbili z’ijoro, 148 ziraswa hagati ya saa yine za mu gitondo ku cyumweru na saa mbili za mu gitondo ku wa mbere, naho izindi eshanu ziraswa nyuma ya saa mbiri za mu gitondo.
Ni drones zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero by’igihe kirekire, ndetse zimwe muri zo zifashisha uburyo buzwi nka "kamikaze" bwo kwiturikiriza aho zigeze.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yavuze ko impinduka Kiev yakoze ku ngamba z’imikorere yayo zigamije kubangamira ibiganiro by’amahoro biri gutegurwa na Moscow, ibiganiro Ukraine yemeye kongera gutangira muri uku kwezi ku gitutu cya Washington.
Yongeraho ko ibi bikorwa bishobora kuba bishyigikiwe n’ibihugu by’i Burayi, birimo u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!