Nta muntu wavuzwe ko yahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke muri icyo gitero cyibasiye moteri ya gari ya moshi. Johnson hamwe n’abajyanama bakuru mu by’umutekano b’i Burayi, barimo Jonathan Powell wo mu Bwongereza, bari banyuze kuri uwo muhanda wa gariyamoshi ubwo basubiraga mu rugendo bavuye mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.
U Burusiya bwatangaje ko bwarashe “ibikorwaremezo bya gariyamoshi” mu burengerazuba bwa Ukraine. Gusa Boris Johnson yavuze ko atumva impamvu u Burusiya bwafashe icyemezo cyo kurasa ku modoka ya gariyamoshi yari ihagaze hafi y’umupaka wa Pologne.
Yagize ati “Ni ryari tuzaha abantu bo muri Ukraine ubwirinzi bwo mu kirere bakeneye?”
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko indege itagira umupilote y’u Burusiya yaguye hafi y’ibilometero 800 uvuye ku mupaka wa Pologne.
Mu mezi ashize, u Burusiya bwakomeje kugaba ibitero byibasiye gariyamoshi za Ukraine, aho bwibasiye za sitasiyo, ububiko ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ubwikorezi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abakozi batandatu b’ikigo cya Leta gishinzwe gari ya moshi muri Ukraine, Ukrzaliznytsia, baguye mu gitero cyibasiye ububiko bwacyo i Kyiv. Muri iki cyumweru kandi, umukozi w’umugore wakoraga kuri gariyamoshi yapfuye nyuma y’igitero cya drone cy’u Burusiya cyibasiye gari ya moshi itwara abagenzi mu majyepfo ya Ukraine.
Muri Mutarama, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yamaganye igitero cy’u Burusiya yise “iterabwoba”, nyuma y’uko gari ya moshi yari itwaye abagenzi mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Ukraine yibasiwe, abantu batanu bakahasiga ubuzima.
Ibi bitero byangije ibikorwaremezo bya gariyamoshi muri Ukraine, imwe mu nzira nyamukuru abaturage bakoresha mu ngendo, cyane ko ingendo zo mu kirere zahagaritswe kuva u Burusiya bwatangiza intambara yagutse muri Ukraine mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!