Gerasimov yabitangaje ku wa 30 Kanama 2025, mu nama yabereye muri Minisiteri y’Ingabo, avuga ko Ingabo z’u Burusiya zikomeje kurwana ntagusubira inyuma mu bice hafi ya byose by’urugamba.
Ati “Isesengura ry’uko Ingabo za Ukraine zihagaze, ryerekanye ko mu gihe cy’itumba n’impeshyi, umwanzi yashyize imbaraga zose mu guhagarika ibitero byacu, ariko byatumye ahura n’Igihombo gikomeye.”
Yongeyeho ati “Nk’ingaruka yabyo, byabaye ngombwa ko Ingabo za Ukraine zohereza abasirikare bazo bakomeye mu bice byashageshwe cyane kugira ngo bazibe icyuho. Gusa uyu munsi, icyerekezo cy’urugamba kiri mu maboko y’ingabo z’u Burusiya.”
Gerasimov yakomeje avuga ko hari ibitero byagabwe ku nganda zikora intwaro za gisirikare muri Ukraine mu gihe cy’itumba n’impeshyi, aho byasize byangije inganda 76 zikomeye.
Yasoje agaragaza ko intambwe nziza yagezweho ku rugamba, yatewe no kohereza ku gihe intwaro za gisirikare zihambaye, misile, amasasu, n’ibindi bikoresho byoherejwe n’inganda z’u Burusiya.
Kugeza ubu iki gihugu kigenzura 20% by’ubutaka bwa Ukraine, birimo agace ka Crimea n’igice kinini cya Donbus kigizwe na Donetsk na Luhansk.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!