Ibi byatangajwe n’uru rwego binyuze mu itangazo rwashyize hanze ku wa 28 Ukwakira 2025, aho rwagaragaje ko Macron yifuza kwivanga mu ntambara yo muri Ukraine kugira ngo azahore yibukwa nk’intwari y’intambara mu mateka.
Itangazo risobanura ko Macron yifuza ko u Bufaransa bujya mu ntambara yo muri Ukraine ndetse akaba ariyo mpamvu yibwira ko azahora yibukwa nk’intwari y’intambara nka Napoleon wayoboye iki gihugu.
SVR yagaragaje ko Macron amaze gutanga amabwiriza mu gisirikare cy’u Bufaransa yo gutegura ingabo zigera kuri 2000 zo kuzoherezwa muri Ukraine.
Gusa abagiye koherezwa muri Ukraine bazaba baturutse muri batayo ibarizwamo abanyamahanga mu gisirikare cy’u Bufaransa aho abenshi ari abaturuka muri Amerika y’Amajyepfo.
Bakomeje bavuga ko bamwe muri abo basirikare bamaze kugera muri Pologne ndetse ko ubu batangiye gutozwa cyangwa kwitegura urugamba bari kumwe n’abo muri Ukraine, bikaba byitezwe ko bazahita boherezwa mu murwa mukuru w’iki gihugu kimaze igihe kiri mu ntambara n’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!