00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinje Ukraine iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 04:40
Yasuwe :

UBurusiya bwashinje Ukraine gukora ibikorwa by’iterabwoba nyuma y’uko ibitero byayo byiyongereye ku bwato buri mu Nyanja ya Azov, ikoreshwa mu gutwara hafi kimwe cya kane cy’ibicuruzwa by’ingano by’u Burusiya.

Umuyobozi w’ingabo za Ukraine zishinzwe indege zitagira abapilote yavuze ko drones za Ukraine zateye ubwato 11 bw’u Burusiya yari muri iyo nyanja mu ijoro ryakeye.

Mu butumwa yashyize kuri Telegram, Robert Brovdi yavuze ko ibitero byibasiye ubwato butanu butwara peteroli, ubutwara imizigo yumye ndetse n’ubwato bukurura ubundi. Ibi byatumye umubare w’amato Ukraine ivuga ko yarashe mu minsi icyenda ishize ugera kuri 116.

Abaganiriye na Reuters bemeje ko ubwato bwinshi buraswa ku buryo mu minsi mike nta buzaba busigaye ari buzima.

Umukozi wo mu gisirikare cya Ukraine yabwiye Reuters ko ingabo zayo zirasa ibikoresho bya gisirikare cyangwa ibindi bifasha kongera ubushobozi bw’u Burusiya mu ntambara.

Yagize ati “Imizigo y’abasivili ntabwo iba muri ibyo. Iyo u Burusiya buvuga ko barashe ubwato bw’imizigo y’abasivili, baba bashaka impamvu yo gusobanura ibitero byabo ku bikorwaremezo by’abasivili muri Ukraine.”

Uburusiya bwongereye ibitero ku byambu bya Ukraine byo ku Nyanja y’Umukara kuva mu mpera z’umwaka ushize, kandi abayobozi ba Ukraine bavuga ko ibikorwa byo kohereza ibinyampeke binyuze ku byambu byo muri Odesa bishobora kugabanyuka bikagera hafi kuri 1/3 buri kwezi.

U Burusiya bwashinje Ukraine ibikorwa by'iterabwoba ku nyanja ya Azov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages

Article (252697) Re-process this page