Iki ni icyumweru cya gatatu intambara ya Ukraine itangiye aho kugeza kuri uyu wa Kane nta n’imwe mu Nteko z’u Burusiya yari yagerwaho uretse kuba abantu ibihumbi barishwe, abarenga miliyoni ebyiri bakaba barahunze, abandi bakaba bihishe mu mijyi yagoswe ikaba iraswaho ibisasu ubudatuza.

Ibyo u Burusiya bwashakaga birimo gusenya igisirikare cya Ukraine no gukuraho Perezida Volodymyr Zelensky ntikiragerwaho magingo aya nk'uko RFI yabitangaje.

Perezida wa Ukraine, Voldomyr Zelensky, yashinje u Burusiya gukora ibyaha bya Jenoside nyuma y’aho indege zirashe bombe ku bitaro by’abana mu Mujyi wa Mariupol kuri uyu wa Gatatu byaguyemo abarwayi batabwe n'ibisigazwa by'inyubako nubwo hari hemejwe ko habaho agahenge ngo abantu babashe guhunga.

Yagize ati “Iki gihugu ni bwoko ki, u Burusiya bufitiye ubwoba ibitaro by’abana, hanyuma bukabisenya?”

Iki gitero ni kimwe mu bikaze byabaye ku Mugabane w’u Burayi kuva mu 1945 kandi gishobora kuba intandaro yo gutsindwa k’u Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yacyamaganye ivuga ko ari iby’ubunyamaswa gukoreshwa igisirikare hibasirwa abasivili b’inzirakarengane.

Nubwo bimeze bityo, Dmitry Polyanskiy, wungirije uhagarariye u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, akoresheje Twitter yavuze ko ibyo ari amakuru y'ibihuha.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ryatangaje ko mu barenga miliyoni ebyiri bahunze intambara muri Ukraine, harimo abana barenga miliyoni imwe.

Unicef ikomeza ivuga ko abana 37 bishwe naho abagera kuri 50 bakaba barakomeretse.

Ibiro by’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare, Croix Rouge, byarasenywe, abantu ibihumbi babayeho batagira ibiribwa, amazi, amashanyarazi n’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, kuri uyu wa Kane yahuye na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba muri Turikiya hategurwa ibiganiro bigamije guhosha intambara.

Icyakora Kuleba yatangaje ko icyizere cy’ibyitezwe muri ibyo biganiro kidashyitse.
Ukraine irashaka ko intambara ihagarara ikabona uko isana ibyangiritse naho u Burusiya bugashaka ko itagira aho ibogamira kandi igahagarika inzozi zo kwinjira muri NATO.

Ibitaro by’abana biherereye mu Mujyi wa Mariupol byamishweho ibisasu
Ibitaro by’abana biherereye mu Mujyi wa Mariupol byamishweho ibisasu