00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinjwe kugaba ibitero by’ikoranabuhanga ku Budage

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 December 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Urwego rw’ubutasi rwo mu Budage rwagaragaje ko mu 2024, u Burusiya bwagerageje kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri sisitemu y’u Budage yo kugenzura ikirere ibyashoboraga guteza ibibazo mu ngendo z’indege.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, yanavuze ko u Burusiya bwashatse kwivanga no guhungabanya amatora muri Gashyantare 2025 nk’uko umuvugizi w’iyi minisiteri yabivuze.

Ati “Ubutasi bwacu bwagaragaje ko ubutasi bw’igisirikare cy’u Burisiya aribwo bwihishe inyuma y’ibyo bitero.”

Asobanura ko ibyo bitero byagabwe n’itsinda ry’aba-hacker bazwi nka ‘Fancy Bear’ bakunze kugaba ibitero by’ikoranabuhanga ku bihugu bitandukanye.

Ku bijyanye n’amatora u Budage bwagaragaje ko u Burusiya bwakoresheje amashusho mahimbano agaragaza ko amajwi yibwa muri iki gihugu kugira abaturage ntibazajye gutora cyangwa ngo bizere ibyavuye mu matora ibyari guhungabanya amatora icyo gihe.

Guverinoma y’u Budage yavuze ko izaryoza u Burusiya ibyo bitero ndetse ko iri gukorana n’ibihugu byo mu Burayi kugira ngo higwe ku cyo bazakorera u Burusiya.

Si u Budage gusa butatse ibitero by’ikoranabuhanga by’u Burusiya kuko u Bwongereza na Romania na byo byagaragaje ko byigeze kugabwaho ibyo bitero.

U Budage burashinja u Burusiya kubugabaho ibitero by'ikoranabuhanga bigamije guhungabanya ikirere cy'u Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages