Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abagaragaje ko batishimiye kuba iki gihugu kgiye kuyobora ako kanama mu gihe hagikomeje intambara cyagabye kuri Ukraine imaze umwaka.

Dmitry Polyansky yavuze ko u Burusiya buzakora ibishoboka byose bugakorana ubunyangamugayo kandi ko abazagerageza kubushotora batazabura gutsindwa.

Yakomeje agira ati "Amategeko mpuzamahanga n’agenderwaho yashyizweho mu myaka ibarirwa muri za mirongo akurikizwa mu Muryango w’Abibumbye, aho kuba 'itegeko rishingiye ku mabwiriza,' aho ibihugu byo mu Burengerazuba bishaka gusimbuza amategeko mpuzamahanga."

U Burusiya bwafashe ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni ku wa Gatandatu, tariki ya 1Mata 2023, bukazakayoboya mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ubusanzwe ibihugu 15 ni byo bigize Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano. Itegeko riteganya ko buri gihugu gihabwa inshingano zo kukayobora igihe cy’ukwezi kumwe mu buryo busimburana, kuri ubu hari hatahiwe u Burusiya.

U Burusiya bwaherukaga kukayobora muri Gashyantare 2022 ari nabwo bwatangizaga ibitero kuri Ukraine.

Nyuma yo kubona ko u Burusiya ari bwo bugezweho mu kuyobora aka kanama hari abagaragaje ko batabyishimiye by’umwihariko nka Ukraine imaze umwaka iri mu ntambara n’iki gihugu, ibihugu byo mu Burayi n’ibindi.

Byasaba ko amategeko agenderwaho ahindurwa mu kubuza u Burusiya kuyobora ako kanama cyane ko agenderwaho agena uko ubuyobozi bwako buhererekanywa.

Uhagarariye u Burusiya muri Loni, Polyansky, yanenze cyane abari kugaragaza ko batishimiye ubuyobozi bw’igihugu cye kuri aka kanama abagereranya n’abanzi bacyo.

Ati “Abanga n'abanzi bacu bose kuri bo iki gitekerezo kimeze nk'amagufa yo mu muhogo, bakozwe n'isoni. Tuzakora nk'umunyamabanga w'inyangamugayo, nk'uko twabikoze muri Gashyantare 2022, ubwo ubuyobozi bwacu bwahuriranaga n'itangira ry'igikorwa kidasanzwe [intambara ya Ukraine]".

Mbere y’uko u Burusiya buhabwa kuyobora Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatambutse inkuru nyinshi zibirwanya cyane.

Ibyanditswe byose byashidikanyaga ku Burusiya no guhabwa uburenganzira bwo kukayobora.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Vasily Nebenzya, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya TASS ko nta muntu ushobora kwambura igihugu cye ubwo burenganzira.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruherereye i La Haye mu Buholandi, ICC, rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kubera ibyaha by’intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.

Ambasaderi w’u Burusiya wungirije mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yagaragaje ko u Burusiya bwiteguye neza kuyobora Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano
Ambasaderi w’u Burusiya wungirije mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yagaragaje ko u Burusiya bwiteguye neza kuyobora Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano