Muri Kanama 1812, Napoléon yateye u Burusiya ashaka kubwigarurira, maze muri Nzeri afata Moscow [umurwa mukuru w’u Burusiya] by’igihe gito nyuma y’ibyumweru bitanu, Abarusiya bamukubita inshuro.
Muri iyi ntambara, haguye abasirikare benshi ku mpande zombi harimo n’uyu Gen Charles-Etienne Gudin, wari umwe mu basirikare bakomeye ba Napoléon akaba n’imwe mu nshuti ze z’akadasohoka.
Gen Gudin wari ufite imyaka 44 ajya gupfa, yatewe gerenade hafi y’umujyi wa Smolensk uhereye mu birometero 370 mu Burengerazuba bwa Moscow, ntiyapfa ako kanya ahubwo bamuca ukuguru gusa nyuma y’iminsi itatu ahita yitaba Imana.
Akimara gupfa abasirikare b’u Burusiya bamukuyemo umutima bawohereza mu Bufaransa barawushyingura wonyine. Kuva icyo gihe ibindi bice by’umubiri we ntibyongeye kuboneka kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo itsinda ry’inzobere mu bisigaratongo by’u Burusiya n’u Bufaransa byavumburaga imwe mu mirambo y’abasirikare baguye muri iyo ntambara ahitwa Smolensk mu Burusiya.
Nyuma y’imyaka ibiri uyu murambo ubonetse, u Burusiya bwawusubije u Bufaransa kuwa Kabiri tarki 11 Nyakanga 2021. Ni mu gihe abandi basirikare bo bashyinguwe muri Gashyantare 2021 mu Burengerazuba bw’u Burusiya.
Pierre Malinowski ukuriye ikigo gikurikirana amateka y’u Bufaransa n’u Burusiya, yavuze ko kuba uyu murambo usubijwe u Bufaransa ari ikimenyetso cy’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.
Uyu murambo wajyanywe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Vnukovo mu Burusiya uherekejwe n’abagabo bambaye imyenda ya gisirikare yo mu kinyejana cya 19. Wagejejwe ku kibuga cy’indege cya Le Bourget mu Bufaransa ku mugoroba wo ku wa Kabiri ku itariki 11 Nyakanga 2021.
Byari biteganyijwe ko ibirori byo kumushyingura mu cyubahiro mu nzu ndangamurage ishyinguyemo abasirikare b’u Bufaransa barimo n’umwami Napoléon bizitabirwa na Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin ndetse n’uw’u Bufaransa Emmanuel Macron ariko ntibyashobotse kubera icyorezo cya Covid-19.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!