Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Dmitry Peskov ubwo yari abajijwe niba nta basirikare bashya bakenewe ku rugamba.
Ati “Nta muntu n’umwe muri Guverinoma uri kuvuga ibyo gushishikariza abantu bashya kwinjira mu gisirikare, nta biri kuri gahunda.”
U Burusiya buheruka gusaba abantu ku kwinjira mu gisirikare ku bwinshi muri Nzeri 2022. Icyo gihe bwashakaga nibura abasirikare bashya 300 000.
Hashize iminsi ibinyamakuru by’i Burayi bitangaza ko u Burusiya bushobora kwinjiza mu gisirikare abantu bashya kubera abaguye ku rugamba.
Perezida Vladimir Putin aherutse na we kuvuga ko nta gahunda yo kwinjiza abasirikare bashya, ahubwo ko icyo bashaka ari ugusubiza inyuma ingabo za Ukraine mu duce twose u Burusiya bwifuza kwiyomekaho mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Umwaka ushize igisirikare cy’u Burusiya cyinjije abasirikare bashya 190 000. Uwo mwaka warangiye u Burusiya bufite abasirikare bari mu kazi 640,000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!