Iyi Minisiteri yabitangaje ku wa 7 Ugushyingo 2025, ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram aho yasobanuye ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote bikomeje kwibasira iki gihugu mu ntambara bamaze igihe bahanganyemo na Ukraine.
Itangazo rigira riti “Indege zitagira abapilote z’abanzi zishobora gukoreshwa na internet iba iri muri izi ‘Sim Card’ rero ni yo mpamvu twizera ko dukwiriye kubanza kuzifunga mu rwego rwo kwirinda ibyo bitero.”
Muri Werurwe 2025 ni bwo Ukraine yagabye igitero gikomeye cya ‘drones’ 337, ari cyo kinini cyagabwe n’icyo gihugu mu Burusiya kuva intambara ihanganishije ibi bihugu yatangira mu myaka itatu ishize ndetse na nyuma yaho ibyo bitero byakomeje kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!