00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatumije Ambasaderi wa Koreya y’Epfo igitaraganya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 April 2024 saa 05:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa 5 Mata 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatumije by’igitaraganya Ambasaderi wa Koreya y’Epfo, Lee Do-hoon nyuma y’ibihano igihugu cye giherutse gufatira inzego zinyuranye n’abantu ku giti cyabo mu Burusiya.

Iyi Minisiteri yavuze ko ishaka kumumenyesha ko ibihano igihigu cye giherutse gutangaza ku Burusiya byafashwe nk’ikindi gikorwa gihungabanya umubano w’ibi bihugu byombi kandi gishingiye ku birego bidafite ishingiro.

Iy minisiteri kandi yasabye Koreya y’Epfo guhagarika ingamba iki gihugu cyafashe zishobora kongera umwuka mubi n’amakimbirane mu gace k’Umwigimbakirwa wa Koreya.

Ibi bihano Koreya y’Epfo yabitangaje ku itariki 2 Mata 2024, aho yahannye amato abiri manini y’u Burusiya ivuga ko yatwaye ibikoresho bya gisirikare abijyana muri Koreya ya Ruguru bidacana uwaka.

Koreya y’Epfo kandi yahannye inzego ebyiri mu Burusiya n’abantu babiri ivuga bafite aho bahuriye n’ibitwaro bya kirimbuzi byo muri Koreya ya Ruguru.

Ambasaderi Lee Do-hoon yahamagajwe n'u Burusiya by'igitaraganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages