Ni icyemezo cyaturutse ku nama Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ubutabera z’u Burusiya zagiriye Perezida Vladimir Putin nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya.
Umuyobozi wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Zamir Kabulov, yatangaje ko izi Minisiteri zasabye Perezida Putin ko mu gihe Abatalibani bazaba bitabiriye iyi nama, bazakurirwaho ibihano bafatiwe.
Umutwe w’Abatalibani washinzwe mu 1994, kuva mu 1996 kugeza mu 2001 ugenzura igice kinini cya Afghanistan. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zoherejeyo ingabo, zibirukana mu bice byinshi, zishyigikira ubuyobozi butagendera ku mahame y’ubuhezanguni, ariko na zo zizikurayo mu 2021.
Kuva Abatalibani bafata ubutegetsi bwa Afghanistan muri Kanama 2021, u Burusiya bwakomeje kubaka buhoro buhoro umubano n’uyu mutwe w’abayoboke ba Isilamu nubwo ukiri ku rutonde rw’iyafatiwe ibihano n’u Burusiya kuko buwushinja gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Inama y’ubukungu ya St Petersburg yari isanzwe itumirwamo abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo mu burengerazuba bw’Isi barimo abayobozi b’amabanki baturukaga i Londres na New York ariko ntibongeye kuyitabira bitewe n’umwuka mubi watutumbye ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Kuva icyo gihe, abayobozi bo mu burengerazuba bw’Isi bashakaga igice kinini cy’umutungo kamere w’u Burusiya basimbuwe n’abo mu bigo by’ishoramari byo mu Bushinwa, u Buhinde, Afurika no mu burasirazuba bwo hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!