00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatwitse urundi ruganda rw’intwaro muri Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 July 2025 saa 05:42
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko igisirikare cyabo cyaraye kigabye ibitero simusiga ku ruganda rutuganya ibikoresho bya gisirikare n’ibibuga by’indege z’intambara muri Ukraine.

Iyi Minisiteri yabitangaje ku wa 21 Nyakanga 2025, ivuga ko ibitero byagabwe hifashishijwe intwaro zirasa kure zo mu bwoko bwa missile n’indege zitagira abapilote ndetse ko ibyo bifuzaga byose babigezeho.

Itangazo rigira riti “Intego y’ibitero byacu twayigezeho ndetse n’ibyo twifuzaga byose kurasa twabirashe neza.”

Nyuma y’ibyo bitero Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashimangiye ko ibitero by’u Burusiya byangije ibikorwaremezo bitandukanye biri hafi y’Umurwa Mukuru, Kiev ndetse n’uduce dutandukanye turimo Kharkov na Ivano-Frankivsk.

Gusa yagaragaje ko igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyahanuye indege zitagira abapilote z’u Burusiya nyinshi mu duce dutandukanye turimo Sumy, Khmelnitsky, Kirovograd, Nikolayev na Poltava.

Zelensky kandi yagaragaje ko ibi bitero by’u Burusiya byari byiganjemo drones zirenga 420 ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa missile birenga 20 byahitanye abantu babiri abandi 15 barakomereka.

U Burusiya bwahamije ko bwarashe uruganda rw'intwaro rwa Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages