00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwavuze ku mugambi bushinjwa wo kugaba ibitero ku bihugu bigize EU

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 28 September 2025 saa 09:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye nta mugambi gifite wo kugaba ibitero ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi bibarizwa muri OTAN.

Ibi Lavrov yabitangaje ku wa 27 Nzeri 2025, ubwo yitabiraga inama ya 80 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York, ahakana ibirego by’abayobozi bamwe b’Abanyaburayi bashinja u Burusiya kuzatera ibihugu bigize OTAN mu myaka iri imbere.

Yagize ati "U Burusiya nta migambi nk’iyo bufite."

Lavrov yongeye gushimangira ibyo Perezida Vladimir Putin aherutse kuvuga, aho yahamije ko ayo makuru ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Lavrov yavuze ko u Burusiya bwagiye busaba kenshi ibihugu bigize umuryango wa OTAN kuganira ku masezerano agamije kugarura amahoro mu Burayi, ariko byagiye byirengagizwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Lavrov yagaragaje impungenge zo kuba bamwe mu bayobora Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batekereza ko intambara ya gatatu y’Isi yegereje, byabangamira amahoro ku isi.

Yanashinje ibyo bihugu kugerageza gutegekesha Isi imyumvire yabyo ishingiye ku gihugu kimwe gusa, bakirengagiza inyungu z’ibindi bihugu.

Ibi bibaye nyuma yaho muri uku kwezi Polongne yashinje u Burusiya kohereza indege zitagira abapilote (drones) mu kirere cyayo, icyakora u Burusiya bukabyamaganira kure.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye nta mugambi gifite wo kugaba ibitero kuri EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages