Yabigarutseho mu gihe yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haganirwa ku ntambwe ishobora guterwa mu guhosha intambwa imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Ni intambara yangije byinshi mu bikorwa remezo, abasirikare n’abasivili ku mpande zombi bahasiga ubuzima ndetse u Burusiya bubasha kwigarurira ubutaka bwa Ukraine bungana na 20%.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuva yajya ku butegetsi yakomeje kugaragaza ko afite inyota yo kurangiza iyo ntambara binyuze mu biganiro.

Dmitriev ukomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo n’Intumwa yihariye ya Donald Trump, Steve Witkoff, n’umukwe wa Trump Jared Kushner yemeje ko ibiganiro biri kugenda neza.

Yagize ati “Ibiganiro biri kugenda mu buryo bwubaka. Turaza gukomeza uyu munsi tuzanakomeze ejo.”

Ibiganiro byibanda ku mugambi w’amahoro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika usaba Ukraine kwemera kurekura uduce tumwe two muri Donbass, u Burusiya bugenzura, guhagarika intambara muri Kherson na Zaporozhye mu Burusiya n’ibindi.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje gushaka uko byashyirwamo kuko bisa n’ibikomeje guhezwamo.

Bivugwa ko bamwe mu bayobozi bakomeye mu Budage, u Bufaransa, u Bwongereza berekeje muri Amerika ngo barebe ko bashyirwa mu bari muri ibyo biganiro.

Ku rundi ruhande ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, we yakunze kunenga Abanyaburayi ndetse igihugu cye cyerekana ko bagamije gutesha agaciro imbaraga Trump yakoresheje mu gushaka guhosha intambara.

U Burayi bukomeje gushaka uko bwakwinjira mu biganiro, buheruka kuganira ku mwanzuro wo kuba umutungo w’u Burusiya wafatiriwe wakoreshwa mu nyungu za Ukraine nk’inguzanyo mu rwego rwo gusana ibyangijwe nubwo ibihugu byombi bitawemeranyaho.

Intumwa yihariye ya Putin, Kirill Dmitriev, yashimye uko ibiganiro na USA biri kugenda mu buryo bwubaka
Intumwa yihariye ya Putin, Kirill Dmitriev, yashimye uko ibiganiro na USA biri kugenda mu buryo bwubaka