00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwemeje ko ibiganiro hagati ya Putin na Zelensky bishoboka

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 5 August 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, byemeye ko ashobora guhura n’uwa Ukraine, Volodymyr Zelensky, igihe intumwa z’ibihugu byombi zaba zisoje imyiteguro ikenewe.

Zelensky yavuze ko ibiganiro bifatika byashoboka gusa ari uko we na Putin babigizemo uruhare rutaziguye.

Gusa Moscow ivuga ko ubuyobozi bwa Zelensky butemewe n’amategeko, bityo ko inama hagati yabo ishobora kuba gusa nyuma y’uko impande zombi zemeranyije ku masezerano y’amahoro.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yashimangiye ko iyo nama ishoboka gusa nyuma y’uko habayeho imyiteguro yihariye ku rwego rw’impuguke kandi ko intambwe ikenewe yamaze guterwa.

Zelensky, wari warangije manda ye umwaka ushize, aracyari ku butegetsi nubwo Itegeko Nshinga rya Ukraine riteganya ko ubuyobozi buhabwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu bihe nk’ibyo bidasanzwe.

Itegeko Nshinga rya Ukraine, riteganya ko amatora aba atemewe muri ibyo bihe, ariko rikemera ko manda z’abadepite zishobora kongerwa byihutirwa, gusa ntibireba Perezida.

U Burusiya buvuga ko ubuyobozi bwa Zelensky butemewe n’amategeko, ariko ko iyo ngingo ari ikibazo cy’imbere muri Ukraine. Icyakora, bushidikanya ku mategeko y’amasezerano mpuzamahanga ashobora gusinywa na Zelensky, kuko bishobora kuzateza impaka mu bihe bizaza.

Zelensky we avuga ko kutaganira na Putin mu buryo butaziguye ari ikimenyetso cy’uko Moscow idashaka amahoro, bityo ko ibihugu bifasha Ukraine bikwiye gukomeza kuyitera inkunga y’intwaro no kongera ibihano ku Burusiya.

Abadipolomate ba Ukraine batangaje ko guverinoma yemeye kongera ibiganiro n’u Burusiya muri uyu mwaka nyuma y’uko Zelensky abihagaritse mu 2022 hagamijwe kwirinda ko amahanga abona Ukraine nk’ibuza amahoro.

Ibiganiro byabereye i Istanbul inshuro eshatu guhera muri Gicurasi, byasize impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa.

U Burusiya bwemeje ko ibiganiro hagati ya Putin na Zelensky bishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages