Ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwatangaje, ku wa mbere tariki 5 Gicurasi 2014, ko hari indege z’intambara z’u Burusiya zafashe ibirindiro mu Nyanja ya Pacifique hafi na California.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, izi ndege zakambitse mu Nkengero za California zikurikiye ubufasha u Burusiya muri Ukranine, bivugwa ko byari mu rwego rwo kwereka USA ko bufite ingufu no gukomeza gushakisha amakuru.
General Herbert "Hawk" Carlisle, ukuriye ingabo zirwanira mu kirere yemeje ko ingabo zoherejwe muri Ukraine zaherekejwe n’izahise zerekeza ku kirwa cya Guam kibarirwa kuri Amerika no mu nkengero za California.
Carlisle yakomeje avuga ko umubare w’ingabo z’u Burusiya zicunga umutekano ku nkengero z’u Buyapani na Korea zongewe “ku buryo budasanzwe”. Yagize ati “ N’amato yo mu nyanja yariyongereye”.
Yakomeje avuga ko na Amerika yagize icyo ikora yohereza indege y’intambara (.S. F-15) ikomeje gucungira hafi iz’u Burusiya ziri ku kirwa cya Guam.
Kuri we yakoresheje izina “Intambara y’Ubutita” avuga ko ari yo u Burusiya buri gukoresha mu buryo bw’ibitero bwita “Tupolov Tu-95”.
Yagize ati “Mu by’ukuri ibiri kubera muri Ukraine na Crimea ni ikibazo kuri USA, kuri Asia ya Pacifique ndetse n’u Burayi.”
Yongeyeho ati “habayego ubwiyongere bukabije bw’ibikorwa by’u Burusiya muri Asiya ya Pacifique kandi tubihuza n’ibiri kubera muri Ukraine. Bazanye indege zihambaye ku nkengero za California, banavogera bikabije ikirwa cya Guam.”
Yakomeje ashimangira ko u burusiya bwakoze ibi kugira ngo bubereke ko bushoboye no gukomeza kuneka USA.



















TANGA IGITEKEREZO