00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwihimuye bikomeye kuri Ukraine yarashe ku rugo rwa Putin

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 2 January 2026 saa 05:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu cyumweru gishize, Ingabo z’iki gihugu zagabye igitero kinini n’ibindi bitandatu byo mu matsinda ku nganda zikora drones, bikorwaremezo by’ingufu no ku bigo bifitanye isano n’igisirikare muri Ukraine.

Iyi minisiteri yavuze ko ibi bitero byari bigamije gusubiza no kwihimura kuri Ukraine ku bw’ibitero yagabye ku basivili mu Burusiya mu minsi ishize.

Ni ibitero u Burusiya bwagabye hifashishijwe intwaro zihanitse, zirimo misile za Kinzhal zihuta cyane ndetse zidahusha igipimo.

Intego nyamukuru y’ibitero by’u Burusiya yari inganda zikora drones nyinshi za Ukraine zifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende n’aho zikorerwa, ibigo by’inganda za gisirikare n’imiyoboro y’ingufu.

Ibitero byibasiye kandi ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’iy’ibyambu bikoreshwa n’ingabo za Ukraine, ububiko bw’intwaro n’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibigo byifashishwa n’ingabo za Ukraine n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Ku wa 28-29 Ukuboza, Ukraine yagabye igitero ku Burusiya ikoresheje drones 91 zifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende mu rugo rwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ruherereye mu Ntara ya Novgorod, zose zisenywa n’ingabo zishinzwe umutekano wo mu kirere.

U Burusiya bwamaganye icyo gitero buvuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba ku gihugu ndetse busezeranya kwihorera.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko icyo gitero cyari kigamije gusa Putin ariko kandi kigamije no kubangamira Donald Trump mu bikorwa bye byo gushaka amahoro mu ntambara ya Ukraine.

Mbere gato mu ijoro ryo ku wa Gatatu, drones za Ukraine zagabye igitero mu gace ka Khorly mu Ntara ya Kherson mu Burusiya, aho hari hateraniye abantu basaga ijana mu birori byo gusoza umwaka, hapfa abasivile 27 barimo abana babiri, abandi 31 barakomereka.

Meya w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu drones 26 za Ukraine zifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende zashenywe ubwo zageragezaga kwinjira mu murwa mukuru.

U Burusiya bwagabye igitero kuri Ukraine mu rwego rwo kwihimura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages