00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwikomye Amerika igiye guha Ukraine misile za ‘Tomahawks’

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 2 November 2025 saa 05:36
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye guha Ukraine misile za ‘Tomahawks’, ashimangira ko ntacyo bitazafasha mu guhosha intambara ahubwo ari ukongera ikibatsi mu muriro.

Zakharova yavuze ibi nyuma y’aho bitangajwe ko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yemerewe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, hoherereza ab’i Kyiv izi ntwaro zihambaye, nyuma yo gusuzuma ko bitazagabanya ingano y’intwaro Amerika ifite.

Misile za Tomahawks zisobora kurasa mu ntera igera mu bilometero 2500, ikagendera ku muvuduko wa kilometero 880 mu isaha. Zihuta ku rugero rwa 70% ugereranyije n’umuvuduko w’ijwi.

Avuga kuri izi ntwaro zishobora guhamya ibipimo hagati mu Burusiya Zakharova, yakomeje ati “Nk’uko bigaragara ubu no mu bihe byashize, kwisunga uburyo bwa gisirikare no koherereza intwaro ubutegetsi bw’iterabwoba ntibizazana amahoro. Ibyo kandi binyuranye n’ibyo Amerika yasezeranyije inshuro nyinshi.”

Donald Trump amaze igihe avuga ko ashaka kuba umuhuza mu kurangiza intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Yiyamamaza yari yavuze ko bitasamutwara iminsi myinshi ngo abe yayihagaritse.

Byageze n’aho Trump agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin imbonankubone bibera i Alaska muri Kanama 2025, ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga.

Trump aherutse no gusubika inama yagombaga guhuriramo na Putin i Budapest muri Hongrie, anashyiriraho ibihano bishya ab’i Moscow ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Trump yabanje kujijisha, agaragaza ko Amerika itaha Ukraine intwaro za Tomahawks, ko na bo bazikeneye mu kurinda igihugu cyabo ndetse ko byasaba ko bigisha Abanya-Ukraine kuzikoresha, ibintu ngo atari yiteguye gukora.

Muks kwezi gushyize Putin yatanze umuburo agaragaza ko guha Ukraine izi ntwaro, bizatuma intambara isubira ibubisi, kuko na we azirwanaho mu buryo bukomeye.

U Burusiya bwikomye Amerika igiye guha Ukraine misile za ‘Tomahawks’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages