Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya aho yagaragaje ko iki gitero cyagabwe muri Ukraine mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2025.
Abayobozi ndetse n’itangazamakuru ryo muri Ukraine bashimangiye ko iki gitero cyabayeho, berekana ko kuva amakimbirane bafitanye n’u Burusiya yatangira mu 2022, iki gitero kiri mu bikomeye bamaze kugabwaho n’iki gihugu.
Itangazo ry’iyo Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya ryagiraga riti "Ingabo zacu zagabye igitero karundura, hifashishjwe intwaro zirasa kure aho zari zigambiriye kwangiza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare ndetse n’izitunganya ibikomoka kuri peteroli muri Ukraine."
Nubwo iyi Minisiteri itigeze itangaza andi makuru agendanye n’iki gitero, yagaragaje ko ibyo bari biteze babigezeho.
Abinyujije ku rubuga rwa Telegram, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko u Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote 477 ndetse na missile zigera kuri 60 muri iki gitero.
Uyu muyobozi yongeye gusaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubaha ibikoresho byabafasha guhangana n’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!