Mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe mu ntambara yaguyemo abatari bake, abandi bakava mu byabo, Perezida Zelensky yakunze kugaragaza ko kuganira na mugenzi we Putin byafasha mu kunoza uburyo bwo gushyira iherezo kuri iyo ntambara.

Ni ibintu yakunze kugarukaho mu bihe bitandukanye ndetse ubwo impande zombi zasubukuraga ibiganiro bigamije guhagarika intambara yongeye kubigarukaho.

Abahagarariye Ukraine mu biganiro byabahuje n’abahagarariye u Burusiya Istanbul muri Turikiya na bo bagiye basaba ko hategurwa inama yahuza abakuru b’ibihugu byombi bakagira ibyo baganiraho.

Ku rundi ruhande Dmitry Peskov yavuze ko abakuru b’ibihugu bakwiye guhura gusa ari uko bagiye kurangiza iby’ayo masezerano bityo ko hakwiye kubanza gutunganywa neza ibyo impande zombi zemeranywaho bagahura biri ku murongo.

Ati “Inama ya ba Perezida ishobora kandi ikwiye kurangiza ibiganiro no gushyira umukono ku myanzuro n’amasezerano azaba yarakozwe n’impuguke. Gukora ibinyuranye n’ibi ntibishoboka."

Nyuma y’ibiganiro ku nshuro ya Gatatu biri guhuza impande zombi, yavuze ko Ukraine ishaka ibiganiro bihuza abaperezida imburagihe, kandi hatarakorwa imyiteguro ihagije.

Peskov yavuze ko hari ibigomba kubaza gukorwa kandi ko abakuru b’ibihugu bazahura hari ibyamaze kugerwaho.

Impande zombi zikomeje ibiganiro bigamije amahoro
Impande zombi zikomeje ibiganiro bigamije amahoro
U Burusiya butangaza ko ibiganiro bihuza Perezida Putin na Zelensky bizaba ari uko hari ibimaze kugerwaho
U Burusiya butangaza ko ibiganiro bihuza Perezida Putin na Zelensky bizaba ari uko hari ibimaze kugerwaho