Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, aho imibiri 11 imaze kurohorwa muri iyo Nyanja, 10 muri yo yajyanywe mu Murwa mukuru Moscow kugira ngo babashe kuyisuzuma.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burusiya, Igor Konashenkov, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu basaga 3500 bakoresha bwato na kajugujugu bari mu bikorwa byo gushakisha imirambo n’ibisigazwa by’iyi ndege biri mu mazi y’iyi nyanja.
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri iki gihugu, Maksim Sokolov, yavuze ko iyi mpanuka itatewe n’ibikorwa by’iterabwoba, akemeza ko iperereza rikomeje harebwa ko yaba ari amakosa n’umupilote cyangwa ko ari ibibazo bya tekinike. Gusa yavuze ko hakiri kare kuvuga icyaba cyateye iyi mpanuka.
Iyi ndege yari yerekeje muri Syria, mu Ntara ya Latakia, aho abari bayirimo barimo n’abasirikare bagize itsinda ry’umuziki (military band), bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka bizakorwa n’ingabo z’iki gihugu ziba muri Syria.
Indege nk’iyi (TU-154) kandi yaguye mu Mujyi wa Smolensk, uherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya mu 2010, ihitana abantu 96 barimo n’uwari Perezida wa Polonge, Lech Kaczynski. Mu 2001, nabwo indi ndege nk’iyi yaguye mu Nyanja y’umukara nyuma yo kuraswa, abantu 78 bari bayirimo bahasiga ubuzima.
Ibihugu binyuranye kandi byoherereje ubutumwa bwo kwihanganisha iki gihugu, nyuma yo guhura n’iri sanganya.



















TANGA IGITEKEREZO