Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko imfungwa z’intambara 65 za Ukraine zari zigiye guhererekanywa zahitanywe n’iyi mpanuka, ndetse hakiyongeraho n’abandi bantu icyenda bari bayirimo harimo abakozi batandatu bo mu ndege.
BBC yanditse ko Ukraine yemeje ko ari yo yahanuye iyi ndege kuko yari itwaye missile y’ubwirinzi y’Ingabo z’u Burusiya ya S-300. Gusa Ukraine ntacyo yigeze ivuga ku mfungwa zayo z’intambara u Burusiya bwemeza ko zayiguyemo.
Amashusho yakwirakiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ihanuka nyuma iza guturika ubwo yari igeze Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Belgorod.
U Burusiya buvuga ko iyi mpanuka bwari buyizi ariko bwirinze gutanga amakuru arambuye kuri ibyo. Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gukorwa ndetse n’iperereza ngo hameyekane neza ukuri kw’ibyabaye bitari guhurizwaho n’impande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!