Ubwo iyo ndege yari igeze mu gace ka Amur nibwo yakoze impanuka, aho yavaga mu gace ka Khabarovsk yerekeza muri Blagoveshchensk no mu Mujyi wa Tynda.
Amakuru agaragaza ko iyo ndege yari itwaye abagenzi 43 barimo abana batanu hamwe n’abakozi bo mu ndege batandatu.
Ibisigazwa byayo byasanzwe ku musozi mu bilometero 15 uvuye ku kibuga cy’indege cya Tynda ndetse abakozi b’itsinda ry’ubutabazi bahageze ikiri gushya.
Komisiyo ishinzwe iperereza mu Burusiya yemeje ko nta n’umwe warokotse iyo mpanuka, inatangaza ko iri gukora iperereza ku byaha byo kurenga ku mategeko agenga umutekano w’ingendo zo mu kirere, bikekwa ko byaba byaviriyemo abantu gupfa.
Bivugwa ko indege yo mu bwoko bwa Antonov-24 yabuze ku mashusho ya radar ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gusubika igikorwa cyo kugwa ku nshuro ya mbere ku mpamvu zitaremezwa neza.
Iyo ndege yakoze impanuka ku wa Kane yatangiye gukoreshwa bwa mbere mu myaka ya 1960, kandi iracyakoreshwa kuri zimwe mu nzira zo mu kirere kuko mu 2021 yaherukaga kongererwa uruhushya rwayo rwo gukora kugeza mu 2036.
Nubwo hatatangajwe icyateye iyo mpanuka, Itsinda rigizwe n’abagenzacyaha hamwe n’inzobere mu bijyanye n’umutekano wo mu kirere ryoherejwe ahabereye impanuka ngo rikusanye amakuru n’ibimenyetso.




Ibitekerezo 0