Tariki ya 12 Nyakanga 2024 ni bwo Ibitangazamakuru by’u Burusiya byatangaje ko iyi ndege yakozwe kugira ngo ijye ikoreshwa mu ngendo z’imbere mu gihugu za kure yari isimbuye izari zisanzweho yakoze impanuka ubwo yari iri mu igerageza nyuma yo gusanwa no gukorerwa impinduka.
Byatangajwe ko mu bakozi b’indege bari bayirimo,batatu muri bo bahise bapfa ariko nta mugenzi warimo.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ryavuze ko "Nta baturage babikomerekeyemo."
Abashinjacyaha bavuze ko indege yaguye hafi y’umujyi wa Kolomna kandi ko ari iy’ikigo cya Gazprom Avia.
Hari gkorwa iperereza ku mpamvu yaba yateye iyo mpanuka. Ihuriro ry’ingabo rya Rostech ryasabye leta kutihutira gufata umwanzuro ku cyateye iyi mpanuka bitewe n’uko iyi ndege yatangiye gukora mu 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!