00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya na Amerika bagiranye amasezerano yo guhagarika intambara muri Siriya

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 14 February 2016 saa 01:17
Yasuwe :

Itsinda mpuzamahanga rishyigikiye Siriya (ISSG) ryatangaje ko ibihugu by’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagiranye amasezerano yo guhagarika intambara muri Siriya mu biganiro byaberaga i Munich mu Budage, amasezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru kimwe.

Mu biganiro byamaze amasaha atanu kuwa Kane w’iki cyumweru, ibyo bihugu byemeje ko intambara ihagarara, hagakurikizwa inzira y’ibiganiro n’abatavuga rumwe na leta.

Ayo masezerano ntareba imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame y’idini ya Islam, ISIS na Al-Qaïda nk’uko byemejwe n’impande zombi.

Banasabye kandi igisirikare cya Siriya gifashijwe n’u Burusiya guhagarika ibitero byo mu kirere, kurwanya abarwanyi mu Mujyi wa Alep uherereye mu Majyaruguru ya Siriya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Sergueï Lavrov yatangaje ko bafatanyije na Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika bagiye guhagarika intambara muri Siriya, bagerageza gukora uko bashoboye bakumvikanisha leta n’abatavuga rumwe nayo.

Abatavuga rumwe na leta bo bavuga ko batazahagarika intambara kuko batizeye ko u Burusiya buzahagarika kubarasa, kandi bagakomeza gusaba ko Perezida Assad ko ava ku butegetsi.

BBC yatangaje ko imfashanyo zitangira gushyikirizwa abaturage muri tumwe mu turere kuwa wa 12 Gashyantare 2016.

Abantu bagera ku bihumbi 250 barapfuye, naho abagera kuri miliyoni 11 bavuye mu byabo mu myaka itanu intambara imaze muri icyo gihugu.

John Kerry wa Amerika (Iburyo) na mugenzi we Sergueï Lavrov w'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages