Inshuro u Burusiya bwagaragaje ko Ukraine igomba guhara bumwe mu butaka bwayo, kutajya muri OTAN, kugabanya ingabo n’ibindi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 12 Mata 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko amahoro arambye ashoboka mu gihe u Ukraine atakubahiriza ibyo busaba.
Peskov yagize ati “Umutekano urambye ushobora kuboneka igihe tubonye ibyo twifuza kandi tukagera ku ntego twihaye kuva mu ntangiriro. Ibi bishobora gukorwa uyu munsi. Ariko Zelensky agomba kwemera ibisubizo bishoboka bihari.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Zelensky atakwemera ibyo basaba, ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe bizakomeza nyuma agahenge karangiye.
Ukraine n’u Burusiya byakunze gushinjanya kurenga ku gahenge k’amasaha 32 (kuva ku wa Gatandatu nijoro kugeza umunsi wo ku cyumweru urangiye) kari kashyizweho kubera Pasika y’Aba-Orthodox, aho buri ruhande rwatangaje ko habayeho kuvogera ako gahenge inshuro nyinshi.
Ingabo za Ukraine zatangaje ko guhera mu gitondo cyo ku wa 12 Mata, u Burusiya butubahirije agahenge inshuro 2.299.
Mu butumwa zanyujije kuri Facebook, Ingabo za Ukraine zagaragaje ko u Burusiya bwagabye ibitero 28, burasha inshuro 479, ibitero bya drones bigera ku 1800.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Minisiteri y’Ingabo yabwo yatangaje ko Ukriane yakoze ibikorwa bishingiye ku kutubahiriza gahenge birenga 2000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!