Mu bibazo bigaruka buri mwaka, ni uburyo ubutumire bwa Ministeri y’uburezi y’u Burusiya butinda gusubizwa. Kugeza ubu nka Kaminuza ya Saint Petersburg iragaragaza ko ifite abanyeshuri hafi 100 batarajya gutangira kubera gutinda gutumirwa nyamara abandi banyeshuri baratangiye amasomo ku wa 1 Nzeri.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagaragaje ko muri abo banyeshuri bataragera ku ishuri harimo n’abanyarwanda 12 bose bagomba kwinga mu ishami rya "Engineering".
Abadiplomate banzuye basaba inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kugerageza kwakira neza abanyamahanga baza babagana, kuko ishusho umunyeshuri asigarana ari iyo ya mbere y’uko yakiriwe muri iki gihugu cy’u Burusiya. Impande zose zagaragaje ko zigiye gukosora ahari ibibazo.
Iyo nama iri kubera mu Ntara ya Kursky, ikigega cy’inganda zikora ibikoresho byo kwa muganga byifashishwa n’igisirikare. Muri iyo Ntara iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Burusiya, ihana imbibi na Ukraine. Ako gace usangamo kaminuza yigwamo n’abaturuka mu bihugu birenga 50 byo hirya no hino ku isi.
Ambasaderi Mujawamariya yanibukije abanyamahanga biga mu Burusiya, dore ko amashuri hafi ya yose yohereje abahagarariye abanyamahanga bayigamo muri iyo nama, “ko bazi icyo baje gukora, kuvoma ubwenge, guhagararira neza umuco w’ibihugu baturukamo; kwiga neza bakajya guteza imbere aho bakomotse.”



















TANGA IGITEKEREZO