Itabwa muri yombi ry’aba bagabo ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu Burusiya, FSB.

Ku wa 8 Ukwakira 2022 nibwo kuri iki kiraro haturikiye igisasu cyangiza igice kimwe cy’umuhanda ndetse gituma ikamyo yari ipakiye peteroli ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi Mukuru wa FSB, Kyrylo Budanov, yavuze ko iri turika ryateguwe n’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bataye muri yombi ababigizemo uruhare kandi ko u Burusiya bwamaze gushyiraho uburyo bwo kwirinda igitero cyose Ukraine ishobora kugaba ku Mujyi wa Moscow cyangwa uwa Bryansk.

Ukraine ntabwo iremeza ku mugaragaro ko ifite uruhare mu iturika ry'iki kiraro, ariko bamwe mu bayobozi ba Ukraine bishimiye iby’ iri turika.

Iki kiraro cyafunguwe na Perezida Putin mu 2018 kikaba cyari nk’ikimenyetso cy’uko Crimea ari igice cy’u Burusiya. U Burusiya bukoresha icyo kiraro mu bwikorezi bw’ibikoresho bya gisirikare ndetse n’abasirikare bava mu Burusiya bajya mu Majyepfo ya Ukraine.

Leta y'u Burusiya yafashe abantu umunani bakekwaho uruhare mu iturika ry'ikiraro cya Crimea
Leta y'u Burusiya yafashe abantu umunani bakekwaho uruhare mu iturika ry'ikiraro cya Crimea