Itegeko rigenga abimukira mu Burusiya rivuga ko kugira ngo ubashe kuhaba no kuhakorera, bisaba ko uba ufite aho utuye.
Uyu mugabo ufite inzu nto y’icyumba kimwe yubatse ku buso bwa metero kare 32, yayandikishijeho abimukira 45, nubwo batahabaga.
Buri muntu yasabwaga kumwishyura Ama-ruble 2.000 [Angana na 25$].
Urukiko rwamuhanishije amande y’Ama-ruble 13.000 [163$] kubera iki cyaha. Muri Gicurasi uyu mwaka, nabwo uyu mugabo yari yarahanishijwe amande y’Ama-ruble 60.000 [755$] ku byaha bisa n’ibi.
Amazina ye nyakuri ntazwi kuko yayahinduye kera asigarana iry’umuryango gusa rya Petrovich yongeraho Jesus Christ.
Mu 2024 abarenga miliyoni esheshatu binjiye mu Burusiya, benshi muri bo bashaka akazi. Hafi 700,000 muri bo bahari binyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!