00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Urukiko rwahannye Jesus Christ

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 12 August 2025 saa 11:46
Yasuwe :

Umugabo witwa Jesus Petrovich Christ yahanwe n’urukiko rwo mu Mujyi wa Kazan mu Burusiya, kubera kurenga ku mategeko agenga abimukira muri iki gihugu, aho yiyandikishijeho abanyamahanga mu buryo butemewe.

Itegeko rigenga abimukira mu Burusiya rivuga ko kugira ngo ubashe kuhaba no kuhakorera, bisaba ko uba ufite aho utuye.

Uyu mugabo ufite inzu nto y’icyumba kimwe yubatse ku buso bwa metero kare 32, yayandikishijeho abimukira 45, nubwo batahabaga.

Buri muntu yasabwaga kumwishyura Ama-ruble 2.000 [Angana na 25$].

Urukiko rwamuhanishije amande y’Ama-ruble 13.000 [163$] kubera iki cyaha. Muri Gicurasi uyu mwaka, nabwo uyu mugabo yari yarahanishijwe amande y’Ama-ruble 60.000 [755$] ku byaha bisa n’ibi.

Amazina ye nyakuri ntazwi kuko yayahinduye kera asigarana iry’umuryango gusa rya Petrovich yongeraho Jesus Christ.

Mu 2024 abarenga miliyoni esheshatu binjiye mu Burusiya, benshi muri bo bashaka akazi. Hafi 700,000 muri bo bahari binyuranyije n’amategeko.

Umugabo witwa Jesus Petrovich Christ yahanwe n’urukiko rwo mu Mujyi wa Kazan mu Burusiya, kubera kurenga ku mategeko agenga abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages