Uretse icyo gifungo yakatiwe kuwa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2017, yanategetswe kwishyura amande abarirwa mu mayero 7 900.
Alexei Navalny w’imyaka 40, yari yaratangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu 2018, aho yari kuzaba ahanganye na Perezida Vladimir Putin.
Igihano yakatiwe kimuzitira kuzajya mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.
BBC yatangaje ko yahamijwe ibyaha bifitanye isano na sosiyete itunganya ibikomoka ku biti, akagira uruhare mu inyerezwa ry’umutungo ubarirwa mu madolari y’Amerika 8,500 ubwo yari Umujyanama wa Guverineri w’Intara ya Kirov.
Alexei Navalny wamenyekanye mu 2008 mu bikorwa byo guhiga bukware bamwe mu bayobozi bakuru bavugwagwaho ruswa, avuga ko ibyo ashijwa ari ibigamije kumutandukanya na politiki nk’uko yabitangaje umwaka ushize.
Itegeko Nshinga ry’u Burusiya ryemerera Perezida Putin kwiyamamariza indi manda nubwo ntacyo arabivugaho.
Alexei yatunguye benshi ubwo yiyamamarizaga kuba Meya wa Moscow mu 2013, agatorwa n’abarenga ¼.
Ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gukatirwa igifungo, Alexei Navalny yabaye nk’uca amarenga ko azajurira kuko yavuze ko byanze bikunze aziyamamaza agakomeza guharanira inyungu z’abaturage.
Yagize ati “Ntitwemera iyi miyoborere. Itegeko Nshinga rimpa uburenganzira busesuye bwo kwiyamamaza kandi nzabikora. Nzakomeza guharanira inyungu z’abashaka kubona u Burusiya bumeze neza, bukunzwe, butarangwamo ruswa.”
Amategeko y’u Burusiya ntiyemerera umuntu wese wahamijwe ibyaha bikomeye cyangwa uri muri gereza kwiyamamariza kuba perezida.



















TANGA IGITEKEREZO