00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Abagera ku 197 bahaniwe gukwirakwiza ibihuha kuri internet

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 31 August 2015 saa 11:09
Yasuwe :

Igihugu cy’u Bushinwa cyahannye abantu bagera ku 197 kubera gukwirakwiza amakuru y’ibinyomba bakoresheje internet.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2015, abagera ku 197 bahanwe muri gahunda idasanzwe yo kurwanya amakuru y’ibihuha anyuzwa mu ikoranabuhanga rya internet.

Abahanwe barashinjwa gukwirakwiza ibihuha byerekeranye n’inkongi y’umuriro yo ku cyambu cya Tianjin yatewe n’iturika ry’ibyifashishwa mu butabire n’ibijyanye no guta agaciro k’ifaranga ry’icyo gihugu ku isoko ry’imigabane.

Bimwe mu bihuha byakwirakwijwe ni nk’icyavugaga ko hari umugabo wapfuye mu Mujyi wa Beijing kubera ko isoko ry’imari n’imigabane, ikindi kikavuga ko nibura abantu 1300 bapfiriye mu iturika ry’i Tianjin.

Amakuru yemewe avuga ko abapfiriye muri iri turika ryo ku cyambu cya Tianjin ari 150.

Kugeza ubu Minisiteri y’umutekano mu Bushinwa yatangaje ko konti za interineti 165 zamaze gufungwa nubwo itatangaje igihe iki gihano kizamara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages