Itangazamakuru rya Leta mu Bushinwa ryatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri Iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023 nyuma ya saa sita.

Abantu 19 ni bo bari bari muri iyi nyubako ubwo impanuka yabaga, bane babashije gusohoka ariko 15 bagwirwa n’icyo gisenge nk’uko abakoze ubutabazi babitangaje.

Ntabwo higeze hatangazwa imyaka abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bari bafite.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ukugwa kw’igisenge gushobora kuba kwatewe no kuba abubatse bataratondetse ibikoresho neza uko bikwiriye.

Bigaragazwa ko habayeho kuremererwa cyane nyuma yo guhura n’amazi y’imvura bigatuma igisenge gihanuka.

Amakuru avuga ko abari bafite inshingano zo kubaka igisenge bari gukurikiranwa ndetse batangiye kubazwa na Polisi ariko inzego zatangaje ko hakiri gukorwa iperereza ricukumbuye.

Mu kwezi gushize haherukaga kubaho iturika muri restaurant mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa aho abantu 31 bapfuye ndetse hahita hatangizwa n’ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bugamije kugira ahantu hakorerwa hatekanye.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yahamagariye ibice byose by’igihugu kugenzura no guhindura imbogamizi izo ari zo zose zishobora guteza ibyago.

Uko guturika na ko kwari gukurikiye abantu 53 bagwiriwe n’ikirombe muri Gashyantare uyu mwaka muri Mongolia, mu gihe muri Mata inkongi y’umuriro yahitanye abantu 29 muri Beijing.

Igisenge cy'inzu y'imikino cyaguye cyica abantu 10 mu Bushinwa
Igisenge cy'inzu y'imikino cyaguye cyica abantu 10 mu Bushinwa