Inzego z’ubuzima mu mujyi wa Beijing zatangaje kuri uyu wa mbere ko hagaragaye abandi bantu babiri bafite virus y’ako gakoko mu gihe mu mujyi wa Guangdong mu gace ka Shenzhen hari undi umwe yagaragayeho.
Abo bose uko ari batatu bivugwa ko bashobora kuba baheruka gusura agace ka Wuhan umurwayi wa mbere yabonetsemo. Ubuyobozi bwa Wuhan bwatangaje ko abantu 136 bagargaje ibimenyetso by’iyo virus bavuwe ku wa gatandatu no ku cyumweru gusa.
Muri rusange abagaragaje ibimenyetso bamaze kuba 201 mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize bari 62.
Ubuyobozi bwo mu duce dutandukanye buri gukeka ko gishobora kuba ari icyorezo kidasanzwe cyugarije iki gihugu.
Inyigo zimaze gukorwa zishyira aka gakoko mu muryango w’udukunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero ‘severe acute respiratory syndrome (SARS) na Middle East respiratory syndrome (MERS) ziri mu zica benshi.
Inyigo yakozwe na Imperial College London yavugaga ko iyi virus ishobora kwibasira abantu 1,723 nibura kugera ku wa 12 Mutarama 2020.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangiye bukeka ko iyo ndwara ishobora kuba ifitanye isano n’ibinyabuzima byo mu mazi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima bicururizwa mu isoko ryo mu mujyi wa Wuhan, riheruka gufungwa mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mu cyumweru gishize bivugwa ko hari bantu bagaragaweho ibimenyetso by’iyi virus hanze y’u Bushinwa barimo babiri bo muri Thailand, umwe wo mu Buyapani n’undi wo muri Koreya y’Epfo.
Umugore wo mu Bushinwa uheruka gupimwa n’ikigo cyo muri Koreya y’Epfo gishinzwe kurwanya indwara wari ugiyeyo mu kirihuko avuye mu mujyi wa Wuhan, cyemeje ko ari kwitabwaho nta kibazo afite. Gusa ngo yafashwe ku wa Gatandatu agaragaza ibimenyetso birimo guhinda umuriro aribwa n’imitsi.
Iyi virus yibasiye u Bushinwa mu gihe abagera kuri miliyoni zirindwi bivugwa ko bakoreye ingendo mu bice bitandukanye mu gihugu imbere no hanze yacyo mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Inzobere mu kuvura indwara z’ubuhumekero muri Kaminuza ya Hong Kong, Prof David Hui Shu-cheong yagize ati “Ndahamya ko abakerarugendo b’Abashinwa benshi bazakwirakwiza iyi virus mu bindi bihugu byinshi muri Aziya mu minsi iri imbere bitewe n’uko bakoreye ingendo henshi mu minsi mikuru isoza umwaka.”
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubusesenguzi ryakoze bugaragaraza ko iyi virus ishobora guhererekanywa, ikava ku muntu ijya ku wundi.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira indwara cyatangaje ko kigiye gutangira gusuzuma abantu bavuye mu Bushinwa ku bibuga by’indege bya San Francisco na Los Angeles mu gukumira ko iyo virus igera ku butaka bwayo.



















TANGA IGITEKEREZO