00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Abarenga 90 bishwe n’umutingito

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 January 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Umutingito uri ku gipimo cya 7.1 wibasiye ibice by’Uburasirazuba bw’u Bushinwa, aho abagera kuri 95 bitabye Imana, abandi barenga 130 barakomereka.

Ni umutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mutarama, wibasira ibice by’imisozi bya Tibet.

Kubera ubukana wari ufite, uyu mutingito wumvikanye no mu bice by’u Buhinde ndetse na Nepal, utuma ibikorwa by’ubukerarugendo n’ibindi by’ubucuruzi, bihagaragara hafi y’aho wabereye.

Tibet ni agace kagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’umutingito bitewe n’ubutaka kariho.

Umutingito wibasiye ibice by'Uburasirazuba bw'u Bushinwa, usenya ibikorwaremezo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages