Ibi byemejwe na Komisiyo yita ku Buzima mu Mujyi wa Qingdao, aho yavuze ko izasuzuma abaturage miliyoni icyenda mu gihe cy’iminsi itanu.
Mu itangazo iyo komisiyo yashyize hanze, yagize iti "Umujyi wose uzapimwa mu minsi itanu gusa."
Umujyi wa Qingdao uherereye mu bilometero 700 uvuye mu Majyepfo ya Beijing wagaragayemo abantu batandatu banduye na batandatu bagaragaza ibimenyetso mbere yo ku wa 11 Ukwakira 2020.
Amashusho yafashwe mu Mujyi wa Qingdao, abantu barenga ibihumbi bari kwipimisha Coronavirus.
Iki cyemezo kandi gifashwe nyuma y’aho icyumweru cy’ikiruhuko cya ‘Golden Week Holiday’ kirangiye, kandi kikaba cyaratumye abantu bagendagenda hirya no hino, ibishobora gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Muri werurwe uyu mwaka, umujyi wa Wuhan nawo wapimwemo abantu barenga miliyoni 11 mu gihe mu bihe bitandukanye, imijyi ya Beijing na Ürümqi nayo yagiye ipimwamo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyaca urwaho inzego zishinzwe kucyirinda.
U Bushinwa bwagize abarwayi ba Coronavirus bagera ku 85 578 naho abitabye Imana ni 4634.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!