Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye imurikagurisha ryaberaga mu mujyi wa Shanghai, anagaruka ku birebana no gufungurira amarembo ubucuruzi bigaragara ko bigenda bibangamirwa.
Perezida Xi yavuze ko kugabanya imisoro bizatuma ibigo by’abanyamahanga bifungirirwa amarembo y’ubukungu bw’iki gihugu bukomeje gutera imbere ubutitsa.
BBC ivuga ko ariko atigeze atangaza itariki iri gabanywa ry’imisoro rizashyirirwa mu bikorwa, n’ibihugu bizabyungukiramo.
Nta nicyo yavuze ku ibikunze gushinjwa Abashinwa birimo nko kwigana iby’ahandi no gushyiraho amabwiriza ananiza abanyamahanga bifuza kuhakorera.
Perezida Xi kandi ntiyigeze akomoza ku ntambara y’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zishinja igihugu gushaka kungukira ku Banyamerika ariko bo ntibagire inyungu babonamo.
Muri iyi ntambara ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa bifite agaciro k’ama miliyari byazamuriwe imisoro ku buryo bisigaye bigoranye ko Abanyamerika babasha kubigura.
Ibiheruka n’ibifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari birimo umuceli, amasakoshi n’ibindi, aho umusoro wageze kuri 25% uvuye ku 10%.
Mu byo Amerika yifuza ko u Bushinwa buhindura ni ugushyiraho politiki irebana n’ubucuruzi itabangamiye ibihugu byombi, ndetse ibigo by’Abanyamerika bikoroherezwa kugera ku isoko ry’Abashinwa.





Ibitekerezo 0