Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Wang Chao yavuze ko ingengo y’imari y’igisirikare ikwiriye kwiyongera bigendanye n’uko ahandi ku isi bimeze, ndetse no kuba ingengo y’imari y’izindi nzego nayo yiyongera.
Yavuze ko kongera ingengo y’imari bikenewe kandi kubera ibibazo by’umutekano isi iri guhura nabyo, kugira ngo u Bushinwa buhore bwiteguye guhangana nabyo.
U Bushinwa bukomeje kubaka igisirikare cyabwo ku buryo bwifuza ko kiba cyaje ku mwanya wa mbere bitarenze mu 2049 ubwo u Bushinwa buzaba bwizihiza imyaka ijana bwibohoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!