00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bushobora kubaka ibirindiro bikomeye by’ubutasi muri Cuba

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 9 June 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Cuba, igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo biravugwa ko cyemereye u Bushinwa kubaka ikigo gikomeye cy’ubutasi ku butaka bwacyo.

Ni amakuru yakangaranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko kuva muri Leta ya Florida muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ugera muri Cuba harimo ibirometero 150.

CNN yatangaje ko u Bushinwa niburamuka bwubatse icyo kigo cy’ubutasi muri Cuba, bizabuha ubushobozi bwo kumenya amakuru menshi ku bihugu byo muri Amerika.

Ntabwo biramenyekana niba u Bushinwa bwaratangiye kubaka icyo kigo cyitezweho kubuhesha ijambo rikomeye mu marembo ya Amerika.

Umuyobozi w’inama ishinzwe umutekano muri Amerika, John Kirby yavuze ko bari kugenzura iby’ayo makuru kugira ngo bafate ingamba zikomeye z’ubwirinzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Cuba, Carlos Fernandez yavuze ko ayo makuru y’ikigo cy’ubutasi bw’u Bushinwa atari yo, nubwo hari ibihamya bimwe mu binyamakuru byabonye bibyemeza.

Fernandez yavuze ko ari ibinyoma byacuzwe na Amerika kugira ngo ikomeze kugumishaho ibihano yafatiye Cuba.

Umubano w’u Bushinwa na Cuba umaze igihe umeze neza mu gihe u Bushinwa na Amerika byo bimaze igihe birebana ay’ingwe.

Ku rundi ruhande Cuba ntibanye neza na Amerika kuva mu myaka ya za 1960 ubwo yari iyobowe na Fidel Castro. Amerika yagiye ifatira iki gihugu ibihano igishinja amakosa atandukanye arimo ubutegetsi bw’igitugu n’ibindi.

Amerika imaze iminsi igerageza kwiyegereza u Bushinwa ngo baganire ku mwuka mubi uri hagati yabo. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, Bill Burns aherutse mu ruzinduko i Beijing, mu gihe ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken ateganya gusura u Bushinwa vuba aha.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa yanze guhura na mugenzi we wa Amerika mu nama y’umutekano yaberaga muri Singapore. Byatewe n’ubwato bwa Amerika bwari bumaze iminsi bushatse kugongana n’ubw’u Bushinwa mu mazi ari hafi ya Taiwan.

U Bushinwa na Cuba bisanganywe umubano ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages