TikTok igenzurwa n’ikigo cyo mu Bushinwa kizwi nka ByteDance, gusa Amerika irifuza ko igenzurwa n’Abanyamerika, bitaba ibyo igafungwa muri icyo gihugu, aho abayikoresha barenga miliyoni 170 barimo 60% by’abafite imyaka iri munsi ya 20.
Impungenge za Amerika zishingiye ku kuba Leta y’u Bushinwa ishobora kubona amakuru y’Abanyamerika bakoresha TikTok, cyane ko Amerika igaragaza ko iyi leta ifite ijambo rikomeye kuri Bytedance igenzura TikTok.
Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika yari yasinye itegeko ryo guhagarika icyo kigo mu gihe kitagurwa n’Abanyamerika, ariko Trump amusimbuye akomeza kwegeza inyuma uwo mugambi ku buryo itariki ya nyuma yo guhagarika TikTok muri Amerika yageze ku wa 17 Nzeri, ivuye muri Mutarama.
Trump aherutse gutangaza ko yabonye itsinda ry’abaherwe biteguye kugura TikTok, icyakora ashimangira ko atizeye niba u Bushinwa buzemera gutanga uburenganzira kugira ngo abo Banyamerika bayigure.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa, yari yavuze ko u Bushinwa butazemera ko TikTok igurishwa ku guhato kuko ari ugucuruza ikoranabuhanga ry’Abashinwa mu mahanga, kandi ibyo bikaba bigira uburyo bigomba gukorwamo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Mao Ning, nawe yabajijwe ibyo kugurisha uru rubuga ntiyagira byinshi avuga, asobanura ko u Bushinwa bwagaragaje aho buhagaze ku bijyanye n’iyi ngingo.
Mu gihe TikTok yagurishwa, Bytedance izasigaramo imigabane itageze kuri 20% kandi ntabwo ibikorwa byayo bizongera kugira aho bihurira n’ibya TikTok.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!