Li Qiang yemejwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe mu 2023 n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bushinwa.
Muri aya matora, Li Qiang yatowe ku majwi 2936, abatamutoye baba batatu mu gihe abandi umunani bifashe.
Kimwe n’ahandi henshi ku Isi, Minisitiri w’Intebe afatwa nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu inyuma ya Perezida.
Li Qiang w’imyaka 69 afatwa nk’umuntu wa hafi wa Perezida Xi Jinping cyane ko uyu mugabo yabaye n’umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Communiste muri Shanghai, iza ku isonga mu mijyi ikomeye mu Bushinwa.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutorwa, Li Qiang azagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki 13 Werurwe mu 2023.
Mu Bushinwa Minisitiri w’Intebe agira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa ariko ntirenga manda ebyiri.
Li Qiang atowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko ku wa Gatanu n’ubundi bari bahuriye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu yarangiye Perezida Xi Jinping yegukanye manda ya gatatu.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru abagize Inteko Ishinga Amategeko bazakomeza ibikorwa byo gutora abayobozi batandukanye. Abatahiwe ni Minisitiri w’Intebe Wungirije na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!