Mu ijambo ryamaze iminota isaga 40, Biden yagarutse kuri byinshi mu byo yakoreye abaturage be birimo kugabanya imisoro ku bakene akayongera ku bakire, kugabanya igiciro cy’imiti, korohereza abafite amikoro make kubona aho gutura n’ibindi.

Benshi bari bategereje kumva Biden w’imyaka 80 avuga niba azongera kwiyamamariza manda ya kabiri, dore ko amakusanyirizo y’ibitekerezo atandukanye haba mu ishyaka rye cyangwa aba-Republicains bahanganye, abenshi bagaragaza ko batagishaka ko akomeza kuyobora kubera izabukuru.

Ntacyo Biden yabivuzeho, icyakora yagiye agaragaza ibyo yagezeho na Guverinoma, bityo ko bakeneye gukomeza gushyigikirwa kugira ngo ‘akazi katangiwe gasozwe neza’.

Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Biden yagarutse cyane ku Bushinwa. Ni ijambo yavuze mu gihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe, nyuma y’iminsi mike Amerika irashe igipirizo cy’ubutasi cyari kimaze iminsi kiguruka ku mazi ari mu nyanja ya Atlantique, bigakekwa ko cyanekaga amakuru ajyanye na Amerika.

U Bushinwa bwo buvuga ko icyo gipirizo cyakoreshwaga mu gufata amakuru y’iteganyagihe, kandi ko nta ntwaro cyangwa ibindi bikorwa bibangamira umutekano cyari giteje.

Byose kandi bibaye mu gihe ibihugu byombi bimaze iminsi mu ntambara z’ubucuruzi, aho u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikize ku Isi, bukaba burya isataburenge Amerika isanzwe ku mwanya wa mbere, kandi ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko Amerika ishobora kuvanwa kuri uwo mwanya mu bihe bya vuba.

Mu mbwirwaruhame ya Biden ijambo u Bushinwa cyangwa izina rya Perezida wabwo, Xi Jinping byagarutsemo inshuro zirindwi.

Hari nk’aho yagize ati “Nabwije ukuri Perezida Xi ko twe icyo dushaka ari ihangana aho kuba intambara. Nta we tuzasaba imbabazi kugira ngo Amerika ikomeze kuba igihangange. Gushora imari mu guhangira udushya muri Amerika, mu nganda zayo nibyo bizagena ejo hazaza, nibyo u Bushinwa bushaka guhangana na byo.”

Yavuze ko Amerika izakorana n’u Bushinwa mu gihe biri mu nyungu za Amerika gusa.

Ati “U Bushinwa nibushaka guhungabanya ubusugire bwacu, tuzirwanaho.”

U Bushinwa bwasubije Biden ko nta gahunda yo guhangana na Amerika bufite nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Mao Ning.

Ati “Ntabwo ubundi ari ibintu bizima kuba igihugu kizima cyakwishimira kwandagaza ikindi cyangwa se kubuza ikindi gutera imbere cyitwaje ko ngo bari mu ihangana kabone nubwo byaba ari ukubangamira ubucuruzi mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “U Bushinwa buzakomeza kurengera inyungu zabwo, Amerika na yo ikwiriye gushyira imbere umubano ugamije iterambere n’umutekano.”

Mu ijambo rye kandi Biden yavuze ku ntambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine, avuga ko bakoze ibishoboka byose ngo baryoze Putin ibyo yakoze, kandi ko bazakomeza babicishije mu gufasha Ukraine kurwana intambara, “kugeza igihe cyose gishoboka”.

Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza guhangana n'u Bushinwa
Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza guhangana n'u Bushinwa