00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwafatiye Amerika ibihano kubera Pelosi

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 6 August 2022 saa 03:08
Yasuwe :

Mu kwerekana uburakari yatewe n’uruzinduko rwa Nancy Pelosi muri Taiwan, u Bushinwa bwikuye muri gahunda zimwe na zimwe zayihuzaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo n’inama ziga ku mutekano n’ihindagurika ry’ikirere.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, aherutse gukorera uruzinduko muri Taiwan, i Taipei.

Mbere yo kujyayo, yari yaburiwe n’u Bushinwa ko Amerika izirengera ingaruka z’icyo gikorwa cyo kuvogera ubutaka bwabwo kuko Taiwan mu mategeko ifatwa nk’agace k’u Businwa.

Nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi, u Bushinwa bwakajije imyitozo ya gisirikare ku butaka no ku mazi hafi y’umupaka wa Taiwan. Hagaragaye indege za gisirikare 68 n’ubwato 13 by’u Bushinwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, bwavuze ko mu rwego rwo gufatira Amerika ibihano kubera igikorwa cya Pelosi, hari gahunda bwahuriragamo na Amerika zigiye guhagarika burundu.

Mu bikorwa byahagaritswe harimo inama igamije gukemura ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, inama yo kwiga ku mutekano, inama zo kwiga ku kibazo cy’impunzi zitemewe n’amategeko ziri muri Amerika n’ibindi.

Muri iryo tangazo, u Bushinwa kandi bwatangaje ko bwafatiye ibihano Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi n’umuryango we kubera uruzinduko rwe muri Taiwan, buvuga ko ari “ukwivanga gukabije mu bibazo by’u Bushinwa”.

Nancy Pelosi avuga ko nta makosa yakoze. Yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwe rwafashwe nk’urwitwazo u Bushinwa bwashakaga kugira ngo busohoze umugambi wo kwigarurira Taiwan.

Uruzinduko rwa Nancy Pelosi rwarakaje u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages